Muri Nzeri 2025 ubwo Yago Pon Dar yari kuri live ya Instagram, yavuze ko yiteze kubona G Taff agiye gukora indirimbo ndetse izaba nini cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, nyuma y’ibi muri Mutarama 2026 yasohoye “Aragitosa” yimaze gufata Abanyarwanda.
Indirimbo Yago yizerega ndetse akarota ko G Taff azakora ikaba ikimenyabose yaje kuboneka, iba “Aragitosa” iri kubica ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Igihe Yago Pon Dat yavugaga ko G Taff azakora indirimbo y’amateka, yaragize ati “G Taff mu minsi iri imbere azasohora ingoma, kandi muzabibona, kandi ingoma ya G Taff izamenyekana cyane.”
Yago muri icyo gihe yakomeje ashimira abakomeje gufasha G-Taff, ndetse avuga ko azashimishwa cyane n’iterambere rye.
Ati “G Taff njyewe nzashimishwa no kubona yarabonye ibiceri atwaye nk’akamodoka.”
Uyu munsi nyuma y’amaze asaga atanu,Yago avuze ko G Taff azakora indirimbo ikaba ikimenyabose, kuri ubu ibyari inzozi bisa n’ibyabaye impamo kuko indirimbo “Aragitosa” ye kuri ubu irakabakaba miliyoni z’abayirebye kuri YouTube.

