Umuhanzi GB Rudahigwa yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 3 yarawuretse kubera agahinda gakabije yatewe n’umukobwa bakundanaga ndetse anahitamo guhindura izina ariko kuri ubu akaba yarabonye umuhoza amarira.
GB Rudahigwa agahinda gakabije katewe n’uwahoze ari umukunzi byamuviriyemo ingaruka zo kureka gukora umuziki gusa kuri ubu akaba yagarutse mu muziki Aho yemeza ko kuri ubu yamaze kubona umukunzi umuhoza amarira ndetse bitegura no kurushinga mu minsi ya vuba.
Uyu muhanzi kuri ubu washyize hanze indirimbo yitwa Mfuranzima yafatanyijemo na Guy-P akaba ahamya ko Ari indirimbo yashyize hanze agamije gushimira umukunzi we wamubaye hafi mu gihe yari mu gahinda gakabije.
GB Rudahigwa akaba yarahinduye amazina mu muziki bitewe n’umukobwa bakundanaga aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Makanyaga Abdoul akitwa MCY Amandah.
