Weasel Manizo wahoranye mu itsinda rya Goodlyfe na nyakwigendera Mowzey Radio, yavuze ko ubwo bajyaga muri Nigeria bagiye gukorana indirimbo na D’banj yabahaye WizKid ngo babe ari we bakora.
WizKid wari ku rwego rutandukanye n’urwa none, aba bahanzi bari bamaze gufata umuziki wa Afurika, ngo bacyumva ko bahawe Wizz bumvise basusunguwe.
SOMA:Weasel na Sandra Teta nyuma y’amakimbirane bagiye gukorera ubukwe mu Rwanda
Weasel aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo gihe WizKid yari umuhungu batumaga nko kubagurira umuti w’amenyo, imyenda n’ibindi nk’umwana bakwita kadogo wabo.
Uyu muhanzi ariko avuga ko nyuma y’uko bakoranye indirimbo “Don’t Cry” na WizKid bapinga ngo nyuma y’umwaka umwe baje kumubona yatangiye kuba ikimenyabose.
