Sandra Teta na Weasel wo muri Uganda n’umugore numugabo babanaga bitemewe n’amategeko nyuma yo kugirana amakimbirane bakajya bahora mu bitangazamakuru bitandukanye bagiye gukorera ubukwe mu Rwanda.
Aba bombi bagiye bamenyekana cyane mu itangazamakuru kubera amakimbirane yagiye abaranga ndetse rimwe na rimwe bagatandukana bakongera bagasubirana kuri ubu bakaba biyemeje gusezerana kubana akaramata ndetse ibyo birori bikaba bigomba kubera mu Rwanda.
Weasel n’umuvandimwe wa Chameleone bose akaba ari abahanzi bakomeye cyane muri Uganda Weasel akaba abana na Sandra Teta nk’umugabo n’umugore aho banafitanye abana babiri b’abakobwa
Nubwo benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko aba bombi batandukana bitewe n’amakimbire yagiye abaranga Weasel yemeje ko yifuza gukosora umubano wabo ndetse bagasezerana kubana akaramata.
