Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah agendeye ku buryo Doja Cat yitwaye ku rubyiniro, yagaragaje ko ibyo yakoze atabikoreye mu rusengero, ku ishuri, ku nteko y’umuco cyangwa mu rugo, bityo ntawukwiye kubyinazaho cyane.
Ariko kandi Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko uzigana ibyo Doja yakoze ku rubyiniro azaba ataratojwe.
Uyu muraperikazi w’Umunyamerika mu gitaramo yakoreye i Kigali yatunguye benshi mu myambarire ye ndetse n’imibyinire.
SOMA:Doja Cat yemeje Minisitiri Nduhungirehe
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, we byamwanze mu nda aribariza ati “Bwana Utumatwishima, Rutangarwamaboko aho irondo ntiryivanze n’ibisambo??? Umunyarwandakazi wabonye ibi akazabyigana harya azaba yishe umuco kandi ari twe twabimweretse??? RIB, Murangira B Thierry nizereko bitagize icyaha kumansura mu ruhame???? Igisebo ku muco wacu.”
Ibisubizo bya Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Tuzamure imyumvire: (1)- Kuri stage, Umuhanzi akora performance ijyanye n’ubuhanzi bwe.(2)- Music Stage si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo.(3)- Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyoUzabyigana atari Doja kuri stage azaba.”

