Nise Jabo Ghislain ureberera inyungu abahanzi nka Diez Dola, Kevin Kade na Calvin Mbanda, ni umwe mu bakora aka kazi bato mu myaka gusa bafite binini bubatse muri muzika nyarwanda.
Nise watumye Kevin Kade yongera kwigirira icyizere agakora umuziki yari agiye kureka, avuga ko agitangira gukorana n’abahanzi hari ubwo byasaba ko ashora n’amafaranga yakabaye yishyura inzu.
Uyu musore ukiri munsi y’imyaka 25 yinjiye mu bijyanye no gukorana n’abahanzi mu 2021 ahereye muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard.
Aganira na 3D TV RWANDA, yaragize ati “Natangiye nkorera muri Incredible Records mbasha ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo ndetse nkanaba hafi y’abahanzi.”
SOMA:Diez Dola yafashe Abanyarwanda n’Abarundi
Nise nyuma yaje kuva muri Incredible Records mu gihe na Kevin Kade wari umuhanzi bakoranga cyane yari ayivuyemo, maze yiyemeza ko bagomba gufatanya bagakomeza gukora umuziki.
Akomeza avuga ko mu gutangira byasabaga gufata ibyemezo bikomeye ngo kuko hari n’ubwo yashoraga amafaranga yakabaye amufasha mu mibereho ya buri munsi nko kwishyura inzu no gushaka ibindi nkenerwa.
Kuri ubu Nise yashinze BlaqWave Inc ibarizwamo umuhanzi Diez Dola, The Vortex Deejays ndetse ikanakorana bya hafi na Kevin Kade ndetse na Calvin Mbanda.
SOMA:Ku nshuro ya mbere Kevin Kade agiye gutarama imbonankubone muri Iwacu Muzika
Uretse gufasha abahanzi kandi Nise yinjiye no mu bijyanye no gutegura ibitaramo bitandukanye barimo na SIGA Art Festival iheruka kubera mu Karere ka Huye.


