Urubyiruko rw'abakorerabushake
Ubuyobozi Bukuru bw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Rwanda (Youth Volunteers) buvuga ko bwarangije imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 bazafasha mu migendekere myiza y’izo gahunda mu Gihugu hose.
Umunyamabanga Mukuru w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Eric Bayisenge, avuga ko mu biganiro baherewe mu mashuri no mu muganda wo gusukura inzibutso zose mu gihugu, bahateguriye uburyo bagiye kuzana bagenzi babo muri gahunda zo kwibuka, ndetse n’uburyo bazabafasha.
Bayisenge yaganiriye na 3D TV Rwanda agira ati “Kugeza ubu dufite urubyiruko rungana na miliyoni imwe n’ibihumbi 700, iyo twinjiye mu kwezi kwa kane ibiganiro biraba bagakangurira abandi kumenya uruhare rwabo.”
Ati “Twebwe tugira n’umwihariko, kuko ni twe tuba turi mu mirimo itandukanye, urubyiruko rw’abakorerabushake ni bo bafasha bagenzi babo, ukunda kubabona ari aba ‘concellors’ bafasha abagize ikibazo cy’ihungabana, ibyo byose ni ibintu tubateguramo hakiri kare bikajya no muri gahunda ya buri mwaka.”
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, Alexia Uwitonze, avuga ko kuva muri 2012 bari mu bikorwa bya buri munsi byo gukumira no kurwanya ibyaha, gukora ibiteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo umuganda, kubakira abatishoboye hamwe no kubaremera.
Uwitonze agira ati “(Umukorerabushake) ashobora kuba ari mu kazi ke ka buri munsi ariko akagira iminota mike aha Igihugu, aho mu murenge hashobora kuba hari ikiraro kitameze neza bagafata umwanya nk’iminota 40 bakajya kugikora.”
Urundi rubyiruko rwaganiriye na 3D TV Rwanda, rwizeza ko ahazabera gahunda y’ibiganiro byo kwibuka hose bazajyayo bajyanye na bagenzi babo, kugira ngo bazibe icyuho gikunze kugaragara mu midugudu ahateranira abaturage.
Isimbi Didacienne, Ngabonziza Fiston, Nishimwe Josephine na Nikuze Joyeuse, bavuga ko kwitabira gahunda zo kwibuka kuri bo ari ibisanzwe, kuko ngo bibafasha kumenya amateka mabi y’ingengabitekerezo ya Jenoside bakiga n’uko bayirwanya.
Umunyamabanga Mukuru w’Urubyiruko avuga ko bitewe n’uruhare rukomeye urubyiruko rw’abakorerabushake rurimo kugaragaza mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, hari gahunda yo kongera umubare wabo ukava kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 700, ukagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 700 mu myaka ibiri iri imbere.
Bayisenge avuga ko ubwitabire bw’urubyiruko muri gahunda za Leta haba mu zijyanye no Kwubuka, mu muganda, mu gutanga ubufasha ku baturage no mu bukangurambaga butandukanye, ari ikimenyetso cy’uko batangiye kumva neza Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Ubudaheranwa.
Mu gihe hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko bitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, insanganyamatsiko izakomeza kuba “Kwibuka Twiyubaka”, aho ibiganiro bizibanda ku ngingo 3 zagaragajwe na MINUBUMWE.
Abantu bazaganirizwa ku mateka yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, hamwe n’ingamba zo gukumira no kurwanya icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, cyane cyane hashingiwe ku bibera mu Karere.