Nyuma yo gutandukana n’umutoza Adel Amrouche ubu hibazwaga ugomba gutoza ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina imikino ya FIFA Series izabera muRwanda kuri ubu umutoza akaba yamenyekanye nubwo ataratangazwa.

Nkuko amakuru afitiwe gihamya nubwo umutoza w’ikipe y’igihugu ataratangazwa nyuma y’abatoza barenga 600 bari basabye gutoza Amavubi ubu iyi kipe ikaba yamaze guhabwa umutoza Stephen Constantine waherukaga kuyitoza mu mwaka wa 2015.
Stephen Constantine uheruka gutoza ikipe y’igihugu Amavubi mu mwaka wa 2015 akaba Ari nawe mutoza mu mateka wabashije kugeza ikipe y’igihugu ku mwanya mwiza wa 64 ku rwego rw’isi gusa nyuma yuwo mwaka akaba ntayindi kipe yigeze atoza muri afurika akaba aheruka gutoza mu gihugu cya Pakistan.
Amavubi mu minsi mike akaba afite urugamba rutoroshye Aho izitabira imikino ya FIFA Series igomba kubera mu Rwanda aho Ferwafa yemeza ko muri iyi mikino abanyarwanda bazabona amasura mashya mu bakinnyi mu ikipe y’igihugu.