Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wa 2025-26, ikipe ya Etincelles FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Etincelles FC, Bekeni, yagaragaje ko atishimiye ibyemezo by’abasifuzi bayoboye umukino barimo Twagirumukiza Abdul, Mugabo Eric na Ndayambaje Hamdan.
Aganira n’itangazamakuru, Bekeni yavuze ko hari igihe abatoza bahitamo kwicecekera ku misifurire kuko kuyinenga bishobora kubakururira inzika z’abasifuzi mu mikino itaha.
Yagize ati: “Iyo uvuze nabi imisifurire abasifuzi barabyibuka bakavuga ngo wambabaje. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe nahitamo kubeshya nkavuga ko imisifurire yagenze neza.”
Yakomeje avuga ko hari igihe umusifuzi ashobora gufata icyemezo kitanyuze ikipe ariko bikaba bigoye kukivugaho byinshi.
Nubwo bimeze bityo, Bekeni yemeza ko ikibazo cy’imisifurire kigomba gukomeza kwitabwaho, ntuko byagenze ku mukino wa marine kuko hari igihe amakipe yumva yarenganyijwe mu mikino imwe n’imwe ya shampiyona.
SOMA INKURU : Ibyabereye ku nzu ya Rihanna byateje impagarara
