Nyuma yo kunganya 1-1 na Rayon Sports ku munsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, umutoza wa Al Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yagaragaje ko atishimiye uburyo ikipe ye ikomeje gushyirwa gukina ku manywa kandi hafi 99% by’abakinnyi be bari mu gisibo cya Ramadan.
Yavuze ko bamaze kwandikira FERWAFA basaba ko imikino yabo yakinwa nijoro, ariko ubusabe bwabo ntibwitaweho ndetse ko bwateshejwe agaciro.
Reghecampf yavuze ko gukina ku manywa abakinnyi batariye kandi batanyweye bibashyira mu kaga bakaba babura amanota, ashimangira ko atiteguye “kwica abakinnyi be” kubera umunaniro ndetse ni nzara.
Yemeje ko baramutse bakina nijoro baba bafite amahirwe menshi yo gutsinda ndetse no gukomeza kwitwara neza muri shampiyona Rwanda Premier League.
Gusa Kigali Pele Stadium yakira imikino myinshi ya Shampiyona imaze ibyumweru birindwi igaragayemo ikibazo cy’amatara ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro nkuko byabayeho mu minsi ishize indi mikino ihagarara cyangwa se ikimurwa.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, aherutse gutangaza ko ikibazo cyagaragaye kuri Kigali Pelé Stadium kiri kwitabwaho kandi hari icyizere ko cyakemuka vuba bidatinze.
Aho Yagize ati: “Ikibazo cyaramenyekanye kandi kiri gukorwaho n’inzego zibishinzwe. Nibaduha uburenganzira bw’uko imikino yahabera rwose irasubira kujya ikinwa ku manywa na n’ijoro”.
Nubwo bimeze bityo, Al Hilal SC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 42, ifite n’imikino ibiri y’ikirarane.
SOMA INKURU : Abasifuzi 66 bahawe impanuro mbere yo gusifura shampiyona y’abato
