Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2026, i Kigali harabera ibirori byo gutanga ibihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026.
Ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere, kuko mu bihe byatambutse byatangirwaga muri Afurika y’Epfo. Ibirori byo gutanga ibihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026 birabera muri Olympic Hotel.
Abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abakora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, abayobozi mu nzego za Leta, n’abandi benshi ni bamwe mu bari buhabwe ibihembo.
SOMA:Kigali igiye kwakira itangwa ry’ibihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026
Mu byiciro bigera kuri 40 bihembwa muri Shining Stars Africa Awards, ubuyobozi bwayo buvuga ko ibi atari ibihembo gusa ahubwo ari uguhuza abantu bafite ibyo bakora ndetse no kubatera imbaraga.
Umuyobozi wa Shining Stars Africa Awards, Abitije Seraphin Elise mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 6 Werurwe 2026, yavuze ko ibirori nyirizina bizatangira ku isaha ya Saa kumi bikarangira saa tanu z’ijoro, ndetse icyo abantu bakwitega ari ibirenze gusa.

