Imyaka 34 irashize Leta ya Perezida Habyarimana Juvenal, igerageza kwica Major General Kagame Paul binyuze mu mugore.
Tariki 27 Gashyantare 1992, Major General Kagame Paul yahishuriye igitangazamakuru The New Vision cyo muri Uganda, uburyo RPA yafashe umugore wari woherejwe na Leta y’u Rwanda ngo amwice akoresheje uburozi.
Ni inkuru yanditswe muri icyo kinyamakuru ku wa Kane kuri izo tariki gisohoka gifite nimero ya 49 volume ya 7, yandikwa n’umunyamakuru Sam Mukalazi wari wasanze ingabo za RPA i Muvumba mu ntara y’Uburasirazuba mu Akarere ka Nyagatare.
Yavuze ko uwo mugore yari yoherejwe ko akome mu nkokora ingabo za Rwanda Patriotic Front, zari zarazengereje ingabo za Leta ya Habyarimana ku buryo zari zimaze kugira ibice zigarurira mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Amajyaruguru.
Kagame yagize ati” Twafashe umugore woherejwe na Leta ya Kigali, imuha uburozi ngo anyice.”
Iyi nkuru y’iki gitangazamakuru ikomeza ivuga ko uyu mugore witwaga Kayitesi Eugenia yari yarafashwe n’ingabo za RPA, mu mezi yo hagati mu mwaka wa 1991, ndetse ko yari umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’Imari mu Rwanda utaravuzwe amazina.
Uyu mugore ngo yakurikiranwaga n’umu-Diporomati w’u Rwanda muri Uganda ndetse ngo yari yaraseseranyijwe guhabwa igihembo cyo kugurirwa inzu ihenze cyane mu Bubiligi, ikagurwa ku mafaranga ya Leta y’u Rwanda.
Kagame yabwiye iki gitangazamakuru ko Leta y’u Rwanda yari igamije kumwica ikazura ikizere cy’abasirikare bayo, bari bari gutsindwa ubutitsa n’ingabo za Rwanda Patriotic Front yari ayoboye.
Uretse iby’uyu mugore wagerageje kwica Major Kagame bikamunanira, ngo Leta ya Habyarimana yari imaze kugerageza inshuro nyinshi kwica abayobozi ba RPA bikayinanira.

