Ni kenshi yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye avuga ko akunda cyane umuhanzi w’umunyamerika Drake kandi ko yifuza ko bazakorana indirimbo ari nayo mpamvu azahora amuvuga, amutaka kugeza ibyo amwifuzaho abigezeho.
Rimwe na rimwe indirimbo imwe niyo gusa uba ucyeneye nk’umuhanzi Kugirango ubuzima bwawe buhinduke. Uyu mukobwa wo muri Africa y’Epfo indirimbo imwe yise Water yamugize icyamamare, ubu amaze kumenyekana kandi arakunzwe henshi ku isi.
Muri 2024 akora ikiganiro kuri BBC bamubaza ku ndirimbo yamugize icyamamare yagize ati ” “Nkiyirangiza, naravuze nti ‘iyi irarenze’. Nisanze nanjye nyumva buri kanya. Ubusanzwe iyo umuhanzi yumva indirimbo ye kenshi arayirambirwa. Ariko sinigeze nyirambirwa.”
Muri Amerika, Tyla yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa y’Epfo uririmba wenyine winjiye kuri Billboard charts mu myaka 55 ishize.
Mu 2019 Tyla yasohoye indirimbo ye ya mbere Getting Late, yasaga n’izanye ubwoko bushya bw’injyana.
Iyo njyana bise Popiano, ni uburyo yavuguruye anavangira Amapiano – injyana ikunzwe ya Africa y’Epfo ihuje injyana za reggae, jazz na kwaito irimo umurya wa bass uremereye.
Tyla arasobanura ati: “Amapiano nayiyumvagamo, nk’umukobwa wo muri Africa y’Epfo. Ariko kandi nkakunda na pop na R&B, rero nashatse kuvanga izo njyana n’injyana y’iwacu. Byarizanye gutyo mu buryo kamere.”
Getting Late yashyize Tyla ku murongo uzamuka muri Africa y’Epfo – ariko iyi ndirimbo nta video yari ifite kuko nta bushobozi bwo kuyikora yari afite.
Yakoze byose ashakisha uko ayikora. ‘Manager’ we niwe wabaye umuyobozi wayo, inshuti ye niyo yambitse abayirimo, ariko intego iguma kuba “gukora video iruta izindi Africa y’Epfo yigeze ibona”.
Ati: “Byose ku bwacu, nta mafaranga y’abandi –tuyirekuye, imibare yaragurutse. Yahinduye ubuzima bwanjye.”
Yajyaga yandikira abarimo Drake, Dj Khaled…
Tyla Laura Seethal, yavukiye anarererwa i Johannesburg mu muryango ufite inkomoko muba Zulu, yari azi neza kuva cyera ko ashaka kuba umuhanzi kuva yaririmba imbere y’abanyeshuri bose bateranye ku ishuri yigagaho.
Kuva icyo gihe, ikiruhuko cye yagikoreshaga yitoza muzika, yandika indirimbo cyangwa ashyira kuri YouTube iza Justin Bieber yasubiyemo.

Ntabwo yari yemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko iyo se yarangaraga yafataga telephone ye akihisha agashyira indirimbo kuri Instagram account y’ibanga, akoherereza links Drake na DJ Khaled.
Ati “Drake na Dj Khaled ntabwo bigeze bansubiza umunsi n’umwe, gusa byaje kumbera nk’amahirwe kuko izo video zaje gukurura umufotogarafe witwa Garth Von Glehn aranyandikira ansaba ko yambera manager.”
Tyla yacyetse ko ari umushukanyi hashira ibyumweru yaramwihoreye…ariko agahora abitekereza. Amaherezo yapanze uko bahura (ari kumwe n’ababyeyi be) maze von Glehn ategura kumufata amajwi bwa mbere.
Ababyeyi be ntibabyishimiye. Bifuzaga ko aguma mu ishuri. Atabishaka, yiyandikishije kwiga ibijyanye na mining engineering, igihe kimwe yatekereje kubireka agasanga se mu kazi.

