The Ben yagiriye impuhwe Bruce Melodie ntiyamuca Miliyoni 600 Rwf zo kwica amasezerano.[Courtesy]
The Ben aherutse kugirira impuhwe Bruce Melodie, ntiyamuca miliyoni 600 Rwf nyuma yo kwica amasezerano y’imikoranire
Niba ukurikira imyidagaduro, si ubwa mbere waba wumvishe iby’inkuru y’amasezerano yasinywe hagati ya The Ben na Bruce Melodie, yo gukorana mu bitaramo bitandukanye birimo The Nu Year Groove cyabaye tariki 01-02 Mutarama 2026, n’ibindi bizabera mu ntara zitandukanye.
Aya masezerano yasinywe hagati y’aba bahanzi mu Ugushyingo 2025, niyo yategetse Bruce Melodie kwitabira igitaramo cya The Ben, ndetse abwiriza undi kuzitabira ibitaramo mugenzi we azakora bizenguruka intara zitandukanye zigize igihugu, bikazatangirana n’impeshyi ya 2026.
SOMA: The Ben yanyomoje ibyo kwitabira ibitaramo bya Bruce Melodie
Iby’aya masezerano byagarutsweho cyane, by’umwihariko ingingo itegeka buri muhanzi kwishyura Miliyoni 10 Rwf undi yo kwitegura igitaramo muri ibyo twagarutseho haruguru. Niko byakozwe Bruce Melodie yishyuwe Miliyoni 10 Rwf zo kwitegura no kwitabira The Nu Year Groove ndetse biteganyijwe ko The Ben azishyurwa Miliyoni 40 Rwf [Miliyoni 10 Rwf za buri gitaramo muri bine Bruce Melodie ateganya gukora]. Aya masezerano kandi avuga ko umwe muri bo uzica zimwe mu ngingo bemeranyijeho, azacibwa miliyoni 600 Rwf.
Mu minsi mike ishize The Ben aherutse kurikoroza avuga ko iby’ibi bitaramo ari ibinyoma, biteza impagarara mu myidagaduro cyane ko byari bizwi ko amasezerano yasinywe, bituma 3D TV RWANDA yibaza icyabaye ngo uyu muhanzi atangaza ibyo.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri byo, 3D TV yamenye ko byaturutse ku ngingo zigize amasezerano zishwe nkana na Bruce Melodie n’ikipe ya 1.55 AM bituma The Ben atangaza ibyo, nubwo yaje kugirira impuhwe mugenzi we akirinda kumuteza igihombo.
Uwahaye amakuru 3D TV yavuze ko amasezerano yategekaga Bruce Melodie kutamamaza ikindi gitaramo kuva umunsi ashyiriweho umukono kugeza tariki 01 Mutarama 2026, ariko tariki 31 Ukuboza 2025 uyu muhanzi n’ikipe ye bamamaje igitaramo ‘Afterparty’ cyagombaga kubera muri Kigali Universe.
Ati” “Bamamaje iki gitaramo binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’uriya mutype na Page ya 1.55 AM kuri Instagram, dufata screenshots nyuma babonye ko bishe amasezerano bahita babisiba. Niyo mpamvu Ben yatangaje biriya usibye ko hari n’ibindi byiyongeraho.”
Yakomeje avuga ko inama yahise iteranira mu rugo rwa The Ben, ikipe ya 1.55 AM isaba imbabazi The Ben, arazibaha abasaba kutongera kugira ingingo bica mu zigize amasezerano bagiranye, ahita asiba bwa butumwa kuri Instagram mbere y’uko amasaha 24 agera.
Kugeza ubu umwuka uhagaze neza hagati y’impande zombi, ndetse byitezwe ko ibitaramo bizenguruka intara zigize igihugu bya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ndetse na Ben Mugisha uzwi nka The Ben bizakorwa nta kabuza kuko umwuka mubi wahoshejwe.




