Miss Nishimwe Naomie yahishuye ko binyuze muri Nyina yigeze kwanga kujyana na Prince Kid muri Togo ku itike yaguzwe n’umusaza [Old Man].
Yabihishuriye mu gitabo yanditse yise “More than a crown” avuga ko umubyeyi we yitambitse iyi gahunda kuko Prince Kid yananiwe gisobanura icyo bombi bari kumara icyumweru muri Togo bakora.
Dieudonne uzwi nka Prince Kid yabajijwe niba icyo gikorwa kitagira imbuga zikiranga cyangwa nta yandi makuru kizwiho ku buryo nta kinyamakuru cyakikivuzeho arya indimi atangira kuka inabi Nyina wa Naomie.
Mbere yo kumuhakanira, Naomie ngo yari yamenye ko uwaguze akanohereza itike ye na Prince Kid yari umusaza bataziranye, byakubitiraho amakuru yavugaga ko hari abakobwa bafatiranwa bituma yigengesera.
Ibi ngo byatumye iyi gahunda yo kujya muri Togo ipfa, bibyara umwuka mubi hagati ya Naomie na Prince Kid ku buryo yamwirengagije amezi 6 yakurikiyeho.
Mbere gato yo kwanga kujyana na Prince Kid muri Togo, Naomie ngo yabanje kwanga kujyana n’uwo mugabo muri Qatar kuko yari yamusabye kwitegera indege imujyana
Naomie ngo yakomeje kujya amuhamagara undi ntamwitabe, yamwandikira ubutumwa ntamusubize kubera kumurakarira biza kurangira uyu mukobwa ahisemo kwikura mu masezerano yari afitanye na Prince Kid.
Nyuma yo kwivana muri aya masezerano, agatangira gukorana n’ibigo bimuha agatubutse Prince Kid ngo yatangiye kumutera ubwoba amubwira ko azamujyana mu mategeko, undi arinangira akomeza ibikorwa birimo no gusubukura umushinga yatanze muri Miss Rwanda ukirengagizwa.



