Umunyamakuru Irene Mulindahabi wa MIE Empire, yahishuye uko yamenyanye bwa mbere na Bruce Melodie wari mu bihe bye bibi.
Murindahabi aganira na Narababwiye TV yavuze ko igihe yimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru kuri Magic FM, iri bwo bwa mbere yakoranye ikiganiro na Bruce Melodie wari mu bibazo nyuma yo gutandukana na Super Level.
Yagize ati “Nahamagye na Melodie icyo gihe nakora nimenyereza umwuga, abantu bose bamubaniye, ibitangazamakuru hafi ya byose nyuma yo gutandukana na Super Level. Icyo gihe rero Super Level yari ifite imikoranire n’ibitangazamakuru hafi ya byose.”
“Njyewe rero ntibari banzi! kuko nari ntaramenyekana. Melodie ndamubwira nti nanjye ndi umunyamakuru burya!…, rero ubishoboye wangeraho nabonye wasohoye indirimbo kandi ntabwo iri gukora.”
SOMA:Phil Peter mu 2013 yashoboraga kugura imodoka mu Bufaransa
Uyu munyamakuru akomeza agaragaza ko Bruce Melodie wari wakumiriwe ku bitangazamakuru byinshi nyuma yo gutandukana na Super Level, yemeye kuza mu kiganiro cya Irene wari mushya mu mwuga, bafatanya kumenyekanisha indirimbo “Umutwe”.



