Umubyinnyi ubifatanya no kuvanga imiziki DJ Benda yahishuye ko yanyuze mu buzima bukomeye nyuma yo kumenya ko yateye inda mu gihe yari agowe n’imibereho.
Mu kiganiro Benda yagiranye na Narababwiye TV yavuze ko ubwo yamenyaga ko yateye inda nyamara ari mu buzima bugoye, yagize agahinda gakabije ku buryo ari naho yigiye kunywa inzoga kuko ngo yumvaga ari zo zamubohora.
Yagize ati “Muvandi, mu by’ukuri kiriya gihe sinshaka no kugikumbura no mu buzima bwanjye, barabimbwiye kubera ko n’igiceri nari mfite, umutima urandya, ndasaba, mvuza induru. Ndabyibuka umenya ari naho hantu nigiye kunywa inzoga.”
INKURU WASOMA: Diamond yishyuwe Miliyoni 75 Rwf zo gukorana na MelodieÂ
Benda wari umupyesi mu isoko ry’imyenda n’inkweto i Remera, avuga ko kubera ubuzima bwari bumugoye yashatse no kwihakana ko yateye inda ariko yabyara umwana akavuka basa cyane, ku buryo yahise asaba na nyina w’umwana imbabazi.
Ati “Ariko buriya ikintu nshimira Imana, iyo ntaza kubyara ntabwo nari kuba ndi aho ndi uyu munsi. Umwana ni umugisha, yaraje ubuzima narindimo ni na we wabunkuyemo ntangira kubona utuntu tw’utaraka… Umwana nkimubona yaje umutwe ari uwanjye nsaba Imana imbabazi na nyina ku byo nivugishaga.”
Uyu mubyeyi w’umwana umwe asoza agenera abantu ubutumwa ko mu bintu bakina nabyo batagakinnye babyara kuko uwo muntu uzanye ku Isi, uba ugomba kumurera kugeza apfuye.



