Ni kenshi bamwe mu bakuze bibaza ku myambarire n’imigirire y’abato barimo n’ibyamamare.
Ibi ni nabyo byabaye ku muhanzi Christopher Muneza ubwo yajyaga muri banki imwe iherereye i Nyarutarama, maze umugore umwe wari umwegereye atangira kumwibasira avuga ku myambarire ye n’imisatsi ye ko wasanga anywa n’ibitabi.
Christopher na we nyuma yo kubona ko yazengerejwe, ngo yabwiye uyu mugore ko kuba mukuru bitamuha uburenganzira bwo kumumenyera.
SOMA:Mu minota 32 wakumva album H2O ya Christopher
uyu muhanzi aganira na Igihe yavuze ko yasubije uyu mugore nyuma yo kubona ko yakomeje kumwibasira cyane kugeza n’aho amubaza niba ari umugabo cyangwa umugore.
