Rayon Sports yagombaga gukina na Gasogi united uyu mukino ukaba wamaze gushyira kuri stade Amahoro saa yine zijoro nyuma y’umukino uzahuza Al Hilal na RS Berkane muri champions league.
Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda ugomba guhuza Rayon Sports na Gasogi united wamaze guhindurirwa ikibuga ndetse n’amasaha aho washyizwe kuri stade Amahoro saa yine zijoro ibintu bimbayeho bwa mbere mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda ko umukino watangira ayo masaha.
Al Hilal igomba gukina na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya champions league ni umukino witezwe na benshi aho bategereje kureba niba ikipe ya Al Hilal ikora amateka ikagera muri kimwe 1/2 ari nabyo byatumye umukino wa Rayon Sports na Gasogi united ushyirwa saa yine zijoro kugirango abantu bazirebere ibirori bya ruhago.
Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports ikaba isabwa kuwutsinda kugirango ikomeze kwiruka ku gikombe cya shampiyona aho umukeba wayo APR FC yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.
