Umukinnyi wa filime, Eric William Dane, wamamaye mu zirimo “Grey’s Anatomy” na filime y’uruhererekane “The last Ship” nka Tom Chandler yitabye Imana ku myaka 53.
Umuryango we watangarije Ikinyamakuru People ko yitabye Imana ku wa Kane nyuma y’igihe ahanganye n’indwara ya Amyotrophic Lateral Sclerosis [ALS], ifata utunyangingo tw’imyakura y’ubwonko ifasha mu mikorere y’imikaya.
Uyu mugabo w’umunyamerika yavutse taliki ya 9, Ugushingo 1972, avukira i San Francisco, muri leta ya California, yatangiye kumenyekana mu 1990 agaragara mu biganiro bitandukanye kuri Televiziyo zari zigezweho icyo gihe.
Uyu mugabo apfuye asize umugore – Gayheart n’abana babiri Bill na Georgie.
Uretse “Grey’s Anatomy” na “The Last Ship”, Eric Dane yanagaragaye mu zindi filime zakunzwe cyane ku Isi zirimo nka ‘X-men, ‘the last stand’ na ‘Euphoria’ ‘Reedeming love’ ‘Countdown n’izindi.
