Muhoozi yigambye kwica abantu 22 bashyigikiye Bobi Wine.[Courtesy]
Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za UGANDA, yatangaje ko mu cyumweru cy’amatora yasize Se yegukanye manda ya 7, yishe abantu 22 bari bashyigikiye Bobi Wine.
Yabitangarije kuri X, avuga ko yifuza ko uwa 23 agomba kwica ari umunye-politike Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Mu magambo ye ati” Twishe ibyihebe 22 byo mu ishyaka rya NUP kuva mu cyumweru gishize. Ndi gusenga ngo uwa 23 abe Kabobi [Bobi Wine].”
Muhoozi yarengejeho ko igisirikare ayoboye, kizakomeza kwica abo yita ibyihebe byo mu ishyaka NUP [National Unity Platform] kugeza igihe Perezida Museveni wa Uganda abahaye itegeko ryo kubireka.
Nubwo Muhoozi avuga ko hishwe inzirakarengane 22, Bobi Wine we avuga ko hishwe abarenga 100 bazizwa kumwizereramo, bakamubonamo ikizere cyo kuzana impinduka muri Uganda.
Mbere y’amatora, ubutegetsi bwa Uganda bwabanje gukuraho interineti, buvuga ko ari mu rwego rwo gukumira ko hakwirakwiza ibihuha, mu gihe abandi bavuga ko byakozwe kugira ngo hibwe amajwi.
Tariki 15 Mutarama 2026, Perezida Museveni yatsinze amatora muri Uganda, yegukana manda ya 7 n’amajwi 71.65% mu gihe Bobi Wine bari bahanganye uri kubarizwa mu buhungiro yegukanye 24.72%, abandi bagabana amajwi akabakaba 5%.




