Muhoozi yarahiriye guca ubugabo bwa Bobi Wine.[Courtesy]
Umugaba mukuru w’ingabo za UGANDA yarahiriye guca ubugabo bw’umunyapolitike Bobi Wine
Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za UGANDA, yarahiriye guca ubugabo bw’umunyapolitike Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Uyu musirikare yavuze ko afite gahunda ikomeye yo gushaka Bobi Wine, yamufata akamuca ubugabo, nyuma yo kuzengereza ubutegetsi bwa Se Museveni mu gihe cy’amatora, cyasize uyu mukambwe yegukanye manda ya 7.
Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni ati” Ikintu cya mbere nzakura kuri Bobi Wine ni ubugabo we” yabitagarije kuri X, nyuma yo gutangaza ko yishe abantu 2 bari bashyigikiye uyu munyamuziki mu matora aheruka.
SOMA: Umugaba w’ingabo za Uganda yigambye kwica abantu 22
Kainerugaba avuga ko ari igisebo kuba yarishe abantu 22 bonyine mu cyumweru, kandi yari akwiye kwica benshi mu bo yita ibyihebe babarizwa mu ishyaka National Unity Platform ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Se.
Kugeza ubwo yavugaga aya magambo, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yari yahishuye ko ari kubarizwa mu buhungiro kubera ko igisirikare cya Uganda cyashakaga kumwivugana.
Mbere y’amatora, ubutegetsi bwa Uganda bwabanje gukuraho interineti, buvuga ko ari mu rwego rwo gukumira ko hakwirakwiza ibihuha, mu gihe abandi bavuga ko byakozwe kugira ngo hibwe amajwi.
Tariki 15 Mutarama 2026, Perezida Museveni yatsinze amatora muri Uganda, yegukana manda ya 7 n’amajwi 71.65% mu gihe Bobi Wine bari bahanganye yegukanye 24.72%, abandi bagabana amajwi akabakaba 5%.




