Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, Guverinoma ya Libya yatangaje ko Chief of General Staff w’ingabo z’iki gihugu, Mohammed Ali Ahmed al-Haddad, yapfuye hamwe n’abandi bayoboye igisirikare mu mpanuka y’indege mu burasirazuba bwa Turukiya.
Indege bwite (type Dassault Falcon 50) yari iturutse i Ankara yerekeza i Tripoli, yahise itakaza itumanaho rya Radiyo igihe igeze mu gace ka Haymana, ahashyizwe hanze ibice by’imizabibu by’indege byabonetse hafi yaho.
Abari mu ndege yakoze imanuka bari Mohammed Ali Ahmed al-Haddad, Umuyobozi bw’ingabo z’ubutaka (Gen Al-Fitouri Gharibil), Umunyamabanga mu bijyanye no gukora ibikoresho by’ingabo (Brig Gen Mahmoud Al-Qatawi), Umujyanama mu gisirikare (Mohammed Al-Asawi Diab) ndetse n’umufotozi mukuru w’ingabo.
Turukiya yavuze ko indege yari isabye kumanuka igitaraganya [Emergency Landing] kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, ariko nyuma yaho itabashije kongera kuvugana n’abagenzura indege.
Inzego zishinzwe umutekano muri Turukiya, zatangaje ko zatangiye iperereza ku mpamvu y’iyi mpanuka.
Guverinoma ya Libya yatangaje iminsi itatu yo kwibuka ababuze ubuzima mu gihugu hose, ndetse ibikorwa byose by’imbere mu gihugu byahagaze mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare batabarutse.
Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Libya na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bashyize ahagaragara ubutumwa bwo gusezera ku bayobozi batabarutse, bavuga ko ari igihombo gikomeye ku gihugu no ku muryango mugari.
Gen Haddad n’itsinda rye bari bari muri Turukiya mu biganiro byari bigamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Turukiya yakomeje kugira uruhare runini muri Libya kuva yitambitse mu 2019 igamije gukumira ingabo zo mu burasirazuba bw’igihugu kwirukana guverinoma yemewe n’amahanga yari i Tripoli, kandi yubakanye umubano ukomeye mu bya politiki, gisirikare n’ubukungu.



