Umuhanzi Ross Kana ubwo yashyiraga hanze integuza y’indirimbo ateganya gushyira hanze umufana yahise amusaba kuzambara ijipo rimwe bakareba agasiga n’iminwa.
Ross Kana umwe mu bahanzi bakunzwe ugenda wigaragaza muri muzika Nyarwanda ubwo yashyiraga hanze integuza y’indirimbo ye ateganya gushyira hanze akaba yasabwe n’umufana kuzabereka rimwe yambaye ijipo yanisize ku munwa ibizwi nka lipstick.
Abinyujije kuri Instagram ye umuhanzi Ross Kana ubwo yateguzaga abakunzi be indirimbo nshya umufana yagiye ahatangirwa ibitekerezo asaba Ross Kana kuzabereka rimwe yambaye ijipo yanashyizeho ibyo abakobwa bakunda kwisiga ku munwa.
Ross Kana hakaba hari hashize amezi arenga umunani adashyira hanze igihangano gishya kuri ubu akaba yatanze integuza Aho benshi bamugaragarije urukundo rw’uburyo bari bamukumbuyemo.
