Kuva umushoramari Karomba Gael (Coach Gaelk) yatangira gushora amafaranga mu muziki nyarwanda, ni byinshi byahindutse cyane ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Coach Gaelk yatangiye kumvikana cyane mu gushora imari mu muziki nyarwanda, ubwo hakorwaga indirimbo “Why” ya The Ben na Daimond Platnumz. Nyuma y’aha Gealk yatangiye gukorana na Bruce Melodie mu buryo buhoraho, batangirira ku ndirimbo nka “Izina” yagiye hanze mu 2022.
Uyu mugabo mu myaka itari myinshi amaze muri uyu muziki, ni we uri inyuma y’izindi nka “Totally Crazy” ya Bruce Melodie na Harmonize, “Zanzibar”, “Fou De Toi” , “Pom Pom”, n’izindi.
SOMA: Melodie yanyomoje ibyo gutanga akayabo ko gusebya The BenÂ
Uretse kuba izi ndirimbo ziri mu zongeye gucurangwa cyane i Kampala muri Uganda ndetse zigafata u Burundi na Tanzania. Bamwe mu banyamakuru bo muri ibi bihugu bashingiye cyane kuri zo, batangiye kuvuga ko babona mu myaka ibiri cyangwa itatu umuziki nyarwanda uzaba wafashe Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma y’ibi byose Coach Gaelk yongeye kugira uruhare rukomeye mu guhuza The Ben na Bruce Melodie bakora igitaramo cy’amateka mu muziki nyarwanda ndetse cyari gihanzwe amaso cyane na benshi muri aka Karere.


