Minisiteri y’umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yatangaje ko ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu bifashishije amato mato mu buryo bunyuranye ‘ amategeko giteye impungenge.
Kuzamuka mu mibare kw’abimukira mu Bwongereza biri guteza ibibazo bya Politike n’umwiryane mu ishyaka ry’abakozi riyoboye Guverinoma kuri ubu.
Muri Nyakanga 2025, abigaragambya mu mujyi wa Epping mu mujyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’umurwa Mukuru Londere bigabije imihanda basenya imikorwa bya Leta, bashinza Guverinoma ya Keir Starmer kunanirwa gufata imyanzuro ikemura ikibazo cy’abimukira.
Nubwo hashyizwemo imbaraga zigamije guca intege abimukira binjira mu Bwongereza, byabaye nko kuvomera mu rutete kuko izi ngamba zose ntizahagaritse iki kibazo, ahubwo nibwo cyongeye kuvugwa cyane.
Muri Mata 2022, nibwo u Rwanda n’Ubwongereza byagiranye amasezerano nyuma yuko imibare y’abimukira binjiraga mu Bwongereza yatumbagiraga cyane.
Ni amasezerano atarashyizwe mu bikorwa kuko muri Nyakanga 2024, minisitiri w’intebe Keir Starmer yitambitse uyu mugambi.
Imibare yagaragazaga ko abinjiye mu Bwongereza binyuranye n’amategeko bari 45,774 muri 2022, umwaka ushize habaruwe abantu 41,472.
Shabana Mahmood,minisiteri w’umutekano imbere mu Bwongereza, mu mpera z’umwaka ushije mu Gushyingo yari yatangaje ko abimukira binjira binyuranye n’amategeko ari ikibazo ku Bwami bw’Abongereza.
Ubwogereza ni kimwe mu bihugu bitandukanye mu Burayi, aho abananiwe n’imibereho cyangwa ibindi bibazo bya politike mu bihugu byabo bagenda bagana.


