Umunyamakuru ndetse akaba n’umuhanzi Uncle Austin yashyize hanze indirimbo Ibaruwa aho aba asaba umukunzi we wamutaye kumugarukira.
Uncle Austin wafashije benshi mu bahanzi kugera ku rundi rwego ndetse nawe akaba Ari umuhanzi ku giti cye nyuma yo gusezera kuri Kiss FM kuri ubu yashyize hanze indirimbo yitwa “Ibaruwa ” Aho aba abwira umukunzi we wamusize kumugarukira.
Mu ndirimbo Ibaruwa Uncle Austin akaba yumvikana asaba umukunzi we ko yasoma Ibaruwa aba yamwandikiye nibura ko yatuma yibuka ibihe byiza bagiranye agaca inkoni izamba kaba yamugarukira.
Ubu haribazwa niba nyuma yo gusezera mu itangazamakuru imbaraga zose Uncle Austin Yaba agiye kuzishyira mu muziki cyangwa se niba n’indirimbo yashyize hanze ariyo ya nyuma no mu muziki agahita asezera.
