Umubiri w’umuntu ni nk’imashini ifite ubwenge bwayo, akenshi uduha ibimenyetso by’uko hari ikitameze neza: umunaniro udasanzwe, impagarara, kubura ibitotsi cyangwa kudatuza. Igitangaje ni uko hari uburyo bworoshye, butamenyerewe cyane, umuntu ashobora gukoresha agahita yifasha atabanje gufata imiti.
Icya mbere iyo wumva ufite imbaraga nke, ufata amazi akonje ukoga mu maso bifasha gukangura ubwonko no kongera umuvuduko w’amaraso, bigatuma wumva ugaruye imbaraga mu kanya gato.
icya kabiri, iyo ufite ubwoba ufata ku zuru buhoro buhoro bifasha kugabanya impagarara, bigatuma umubiri winjira mu ituze.
icya gatatu, ku bantu barwara ibicurane bigafunga amazuru,ushyira akantu gakonje hejuru ku munwa byaba byiza ukoresheje barafu (ICE) ntoya bifasha gufungura inzira z’ubuhumekero, bigatuma guhumeka neza.
icya kane,Iyo wumva unaniwe cyangwa wagize ubunebwe, koza amenyo ukoresheje ukuboko utamenyereye bituma ubwonko bukora cyane, bugakanguka byoroshye.
icya gatanu, kuba bafite impagarara nyinshi cyagwa uhangayitse, gushyira ikiganza ku mutima no guhumeka buhoro, byimbitse, bigabanya umuvuduko w’amarangamutima kandi bitanga amahoro.
icya gatandatu, iyo ubura ibitotsi, guhubya amaso wongera ureba vuba vuba mu gihe gito (nk’umunota umwe) bifasha umubiri gusohora umunaniro w’amaso bigatuma ibitotsi byiyongera mugihe gito.
Izi nzira zose zigaragaza ko kumenya umubiri no kuwitaho neza bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku buzima bwiza.


