Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yitabye Urukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa 16 Gashyantare 2026, aho yari agiye mu rubanza rw’ubujurire.
Urubanza rwe rwasubitswe nyuma y’uko avuze ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwatumye atabasha gutegura dosiye neza n’umunyamategeko we mushya Me Mukeshimana Albertine wasimbuye Me Bayisabe Irene.
Moses azongera kwitaba urukiko ku wa 16 Werurwe 2026.
Mu 2024 ku wa 20 Ukuboza, ni bwo Turahirwa Moses, yahamijwe ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Rwf, n’ibihumbi 20 Rwf nk’igarama ry’urubanza kuko yaburanaga ari hanze.
SOMA:Urubanza rwa Dj Toxxyk rwasubitswe
Moses Turahirwa nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’uru rubanza, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025 ari na bwo bujurire yaragiye kuburana uyu munsi bikarangira ataburanye kubera impamvu avuga z’uburwayi.
Mu gihe Moses wenda gusoza igihano kimwe mu byo yahawe, yatsindwa ubu bujurire ashobora guhabwa igifungo cy’imyaka itatu yongerwa ku gihano yari afite.
