Ubwo umukinnyi wa filime Irunga Longin wamenyekanye nka Tukowote yashyiraga hanze amafoto y’umukobwa yambitse impeta yamuhishe mu maso bituma abantu benshi bagira amatsiko yo kureba neza iyo nkumi.
Nyuma yaho nibwo uyu mukobwa witwa Kibasumba Mico Trichia yasangije abamukurikira amafoto yafotowe ku munsi yambikiweho impeta.
Tukowote yatangaje ko uyu mwaka uzarangira yarakoze ubukwe n’uyu mukobwa gusa si ubwa mbere ibi yaba abitangaje kuko muri 2021 yarabikoze ariko birangira ubukwe butabaye.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga dore ko ubu ari kuzuza imyaka 17 akina filime.



