Guverinoma y’u Rwanda yemeje imikoranire n’umutwe M23 utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inyandiko ya Ambasaderi Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’America, igaragaza ko u Rwanda rujya rukorana na M23 mu bijyanye n’umutekano.
U Rwanda rwagaragaje ko rukorana n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kwirinda ko imitwe irimo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yakongera kugerageza gutera u Rwanda nkuko uhora ubitangaza.
Muri iyi nyandiko yandikiwe Komite y’Inteko Ishinga amategeko y’America ishinzwe ububanyi n’amahanga agashami gashinzwe Afurika, Ambasaderi yavuze ko u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 bihuriye ku ngingo y’umutekano yo kurwanya no gukumira Jenoside.
Mu gice kivuga ku ngamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gutanga umucyo ku ngingo y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23, ambasaderi yabwiye iyi komite ko hari aho u Rwanda ruhuriza mu by’umutekano na AFC/M23.
Arenzaho ko “Ibi ndabivuze nta guca ku ruhande kugira ngo twubake icyizere binyuze mu mucyo.”
Ni ubwa mbere, u Rwanda rwemeje ko rukorana na M23, nubwo rukunze kugaragaza ko rwumva impamvu uyu mutwe urwana ariko rugahakana ko ruyitera inkunga mu bya gisirikare.
Muri iyi nyandiko, Amb Mathilde Mukantabana yavuze ko AFC/M23 ari umutwe witwaje intwaro wigenga ufite ibyo utumvikanaho n’ubutegetsi bwa Congo, birimo kwica abantu, gufata ku ngufu abagore, n’ivangura rishingiye ku bwoko rikorerwa Abatutsi bo muri Congo.
Yavuze ko nubwo u Rwanda rwumva impamvu uyu mutwe urwana, rudateze ndetse rutanifuza kugena amahitamo y’abanye-Congo ahubwo ko icyo rugamije ari kwirinda ko hari uwakongera kurutera aturutse muri icyo gihugu gituranyi.
Ati “Kuba u Rwanda na AFC/M23 bisangiye intego yo kurinda Abatutsi bo muri Congo imitwe irimo FDLR, n’indi ifashwa n’ingabo za Congo, FARDC ifit ibitekerezo by’ubuhezanguni, igihugu cyange inyungu zacyo zigera: no ku gukumira ko habaho indi Jenoside biturutse ku banzi bava hanze y’umupaka nk’uko byabaye mu myaka ya 1990, ibyo byashyira mu kaga no kubaho k’u Rwanda.”
Yasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe zizasubirwamo bitewe n’uko izo mpungenge z’umutekano zizagabanuka, bijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Washington.
AFC/M23 ihanganye n’ubutegetsi bwa Congo kuva muri 2021, ndetse uyu mutwe ugenzura igice kinini mu Burasirazuba bwa Congo, harimo imijyi ya Goma na Bukavu. Kanda hano usome inyandiko ya Ambasaderi Mathilde Mukantabana



