Umujyi wa Kigali ugiye kwakira ku nshuro ya mbere mu mateka Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship) izaba ku nshuro ya 47.
Iri rushanwa riteganyijwe kuba kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026, rikazahuza amakipe akomeye aturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe agera kuri 24, mu gihe amakipe 27 aturutse mu bihugu 13 yamaze gusaba kuryitabira.
Urutonde rwa nyuma rw’amakipe azitabira iri rushanwa ruzatangazwa ku wa 6 Mata 2026.U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe ane arimo APR VC, REG VC, Police VC na Kepler VC.
Kuko amategeko ateganya ko igihugu cyakiriye irushanwa gihagararirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka wabanje.
Iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 ryabereye i Misurata muri Libya, ryegukanwa na Swehly Sports Club, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa kane.
Mu mateka ya Volleyball y’u Rwanda, ikipe ya Gisagara VC yakoze amateka mu 2022 ubwo yegukanaga umudali wa bronze itsinze Port de Douala amaseti 3-1.
SOMA INKURU : Abakinnyi bo mu Rwanda bakomeje kwibasirwa nicyorezo gikomeje kubarindimura
