Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye icyemezo cy’Afurika yunze Ubumwe n’umwanzuro w’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ku ngingo yo kudacamo Somalia kabiri.
Ku wa 28 Ukuboza 2025 itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ryemeje iyi ngingo yo kudacamo Somalia Kabiri ribinyujije ku rubuga X yahoze ari Twitter.
u Rwanda rwiyongereye mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika no hirya no hino mu Isi nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bitanyuzwe n’itangazo rya Israel ku kwigenga kwa Somaliland.
Tariki 26 Ukuboza nibwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israeli Benjamin Netanyahu na Gideon Mosh Sa’ar bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga.
Ni ingingo yasamiwe hejuru n’Abasesenguzi ba politike Mpuzamahanga berekana ko Leta ya Israel ikeneye gukoresha igice cya Somaliland igenzura ikigobe cy’Ubucuruzi cy’Adeni.




