Urwego rushinzwe ibyambu muri Kenya (Kenya Ports Authority – KPA) basinye amasezerano n’u Rwanda mu gufungura ishami ryaryo i Kigali mu rwego rwo kwegera abakiriya no kwagura serivisi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubuyobozi bwa KPA bwasobanuye ko iki icyemezo cyafashwe hashingiwe ku bwiyongere bukomeye bw’ibicuruzwa by’u Rwanda binyura ku cyambu cya Mombasa.
Hejuru ya 65% y’ibyinjira n’ibisohoka by’igihugu binyura kuri iki cyambu. Imibare ya KPA igaragaza ko hagati ya 2002 na 2006, ibicuruzwa by’u Rwanda byaciye i Mombasa byiyongereye bivuye ku toni 8,822 bigera ku toni zirenga 253,000, kandi iyi ntera ikomeje kuzamuka.
Ishyirahamwe ry’abikorera (PSF) ryagaragaje ko imikorere ya Mombasa Port igira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda, cyane cyane ku giciro cy’ubwikorezi.
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku nzira ya Northern Corridor yagaragaje ko hari inzitizi z’ubucuruzi zirimo serivisi z’icyambu zitinda kandi zihenda, imihanda ifite ibibazo, imipaka irimo inzitizi nyinshi, n’imisoro itajyanye, ndetse na ruswa ku mihanda no kuri za weighbridge.
Bityo rero izo nzitizi zongera ikiguzi cyo gutwara kontineri zirenga 30%, bigatuma gutwara kontineri iva i Mombasa igera i Kigali bihenze kurusha kuyizana iva ku migabane ya kure.




