Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo yongeye kubabaza Abanyanijeriya nyuma yo kwegukana Grammy Awards ya kabiri, bavuga ko yongeye kwiba Davido.
Binyuze mu ndirimbo “Push 2 Start” Tyla yegukanye iki gihembo ku nshuro ya kabiri mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ ahigitse abarimo Davido wahabwaga amahirwe cyane.
Indirimbo zari zihatanye muri iki cyiciro muri Grammy Awards 2026; “Love” by Burna Boy, “With You” by Davido ft Omah Lay, “Hope & Love” by Eddy Kenzo & Mehran Matin, “Gimme Dat” Ayra Starr ft Wizkid, “Push 2 Start” by Tyla.
SOMA:Davido yahobye ama miliyoni muri betting
Uyu muhanzikazi yongeye gukora ibi nk’uko mu 2024 nabwo yatwaye iki gihembo ahigitse Davido wahabwaga amahirwe cyane mu ndirimbo “Unavailable” gusa nabwo birangira “Water” yegukanye igihembo.
Benshi mu banya-Nigeria cyane abafana ba Davido, bahindutse abanzi b’uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka “Water”, na “Chanel” bavuga ko ibi bihembo byose yabyibiwe ngo kubera ko akora umuziki uri mu njyana ikunzwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.



