Perezida Tshisekedi wa DRC yakuye mu mirimo Generali Sylvain Ekenge wari umuvugizi w’igisirikare cya Congo, nyuma yo kwibasira abagore b’abatutsi muri icyo gihugu.
Igitangazamakuru Le Potential cyatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukuboza 2025, umugaba mukuru w’ingabo za Leta ya Congo, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare FARDC, Gen Sylvan Ekenge kubera amagambo ahembera urwango ku batutsi aherutse gutangaza.
Tariki 27 Ukuboza 2025, mu kiganiro ‘Special Plateua’ kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC, Gen Ekenge yumvikanye yibasira abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi aho yagize ati “Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’umututsi-kazi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko baguha umuntu wo mu muryango we nka mwishya we, cyangwa mubyara uza iwawe aje kubyarana n’umugore wawe iwawe, yabyara bakakubwira ko abana bavutse basa nk’abatutsi kuko ari ubwoko bwiganza cyane.”
Ku mbuga nkoranyambaga abantu ku giti cyabo n’abayobozi batandukanye bamaganye amagambo ya Gen Ekenge, Maxime prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w”Ububiligi, igihugu cyakolonije Congo yatangaje ko ababajwe n’amagambo yatangajwe na Gen Ekenge.
Yagize ati”Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uri mu mwanya nkuriya w’ubutegetsi, amagambo yose ahembera urwango akwiye kwamaganirwa kure”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari mu bamaganiye kure amagambo ya Gen Ekenge agaragaza ko ari ingengabitekerezo ya Genocide anabihuza n’imikoranire yahafi ya Fdrl na Leta ya Kinshasa.
Abategetsi bakuru muri Congo ntacyo baratangaza ku magambo yatangajwe na Gen Ekenge. Muri Gashyantare 2025, Perezida Tshisekedi yumvikanye yamagana amagambo y’urwango ku bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi muri Congo kuko nabo ari Abanye-Congo.


