The Ben yasubije Melodie nyuma y'imyaka 4 amushotora.[Cig]
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Ukuboza 2025, The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Indabo zanjye” yihanijemo Bruce Melodie. Totora iyi ndirimbo
3D TV RWANDA yamenye ko izina ry’iyi ndirimbo “Indabo zanjye” ryashibutse ku ndabo Bruce Melodie yashyiriye Kizz Daniel ku kibuga cy’indege akazanga.
Amashusho y’iyi ndirimbo atangira The Ben yerekana ko Bruce Melodie ashobora kuba yaribagishije inda, akagabanya ibinure bigatuma agira inda ntoya.
SOMA: Guca agasuzuguro: Impamvu The Ben yasubije Bruce Melodie
Indirimbo ikomeje yerekana uburyo mugenzi we Melodie ashobora kuba yarabaswe n’ibiyobyabwenge nubwo aherutse kubihakana.
Abigaragaza binyuze muri Nyiramabondo uzwi ku mbuga nkoranyambaga, akagaragara anyuza ibiyobyabwenge mu mazuru bizwi nka Cocaine.
SOMA: Chrissy Eazy, Mbosso na GISA: Intwaro The Ben azitwaza
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agaragaza kandi ko Melodie yaje kumureba yambaye inkweto zisebetse, akamushakira izindi ndetse akamuha ikaze.
Ngo ageze aho yakiniraga “Playstation” kwihangana byaranze, ahitamo kwivumbura aho kwishimana n’abandi asanze.
SOMA: Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki
The Ben asoza avuga ko Bruce Melodie yiyambaza abapfumu ngo bamufashe kugera kure ndetse ko bitagombera kwica kugira ngo abone ifunguro.
Agira ati “Wabyishe ubwo wiyambazaga Mama Liziki.. Ntibisaba kwica ngo ubone ifunguro.”
The Ben na Bruce Melodie bazahurira mu gitaramo ‘The New Year Groove’ kizabera muri Bk Arena tariki 01 Mutarama 2026. Kanda hano ugure tike zitarashira



Reba ‘Indabo zanjye’

