The Ben yandikiye ibaruwa umugore we Uwicyeza Pamella amwifuriza isabukuru nziza ariko anamusaba imbabazi kuba batari kumwe muri Tanzania, aho uyu mugore ari kwizihiriza isabukuru y’imyaka 25.
Mugisha Ben wamamaye nka The Ben yabwiye umugore we, ko ababajwe no kuba batari kumwe ariko ko ashimishijwe n’uko inshuti n’abavandimwe bahamubereye.
Ati “ Isabukuru nziza mukunzi, mbabajwe n’uko ntari kubasha kugufata ngo twizihize isabukuru yawe turi kumwe.”
The Ben yakomeje abwira Pamella ko anyuzwe no kuba inshuti n’umuryango bamuherekeje muri Tanzania, aho amaze iminsi mu birori byo kwizihiza isabukuru.
Ati “Nishimiye ko inshuti n’umuryango bahari ngo baguhundagazeho urukundo ukwiye. Nkwifurije umunsi mwiza mutima wanjye. Kuva kuri The Ben na Luna [Umukobwa wabo].”
Pamella n’abarimo umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver bamaze iminsi muri Tanzania, aho bagiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’uyu mugore wa The Ben.
The Ben na Uwicyeza Pamella bakundanye kuva mu 2019, mu 2023 uyu muhanzi asaba uyu mukobwa ko yamubera umugore undi arabyemera barushinga mu 2024 mu bukwe n’ubu bukiganirwaho.

Reba indirimbo “Ni Forever” na “True Love” The Ben yakoreye umugore we Pamella

