Umuhanzi The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, bakoze igikorwa cyo gufasha abatishoboye bo mu Murenge Gatenga mu Karere ka Kicukiro banatuyemo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2026, ku munsi w’isabukuru ya The Ben wujuje imyaka 38. Mu byo batanze kuri aba baturage harimo ibyo kurya n’ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku.
The Ben mu butumwa yatanze yavuze ko ashimira ubuyobozi ndetse ko iki gikorwa yifuza ko cyajya kiba buri mwaka nk’uko yabisabwe n’umugore we.
Yagize ati “Maze kuganira n’umugore wanjye, nifuza ko ari igikorwa twajya dukora buri mwaka kandi kikagenda cyaguka. Rero ni byinshi navuga ariko nababwira ko mbakunda kandi nkuko turi abaturanyi ubwo tuzakomeza tugende tugongana mu gace, dusuhuzanye.”
SOMA: Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki
The Ben na Uwicyeza Pamella bakoze iki gikorwa nyuma y’iminsi micye akoze igitaramo cy’amateka yahuriyemo na Bruce Melodie ku wa 01 Mutarama 2026.



