The Ben yamaze gutangaza ko amakuru avuga ko azahurira mu bitaramo bizenguruka igihugu na Bruce Melodie ari ibihuha.
Mu masaha y’igicamunsi yo kuri uyu wa 19 tariki Mutarama 2026, Bruce Melodie na 1:55 AM bakorana mu bikorwa by’umuziki, bari batangaje ko we na The Ben bazahurira mu bitaramo bizenguraka igihugu byiswe “2026 Summer Country Tour”.
Bidateye kabiri, The Ben yahise aza ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko aya makuru ari ibihuha. Aba bahanzi bombi baherukaga guhurira mu gitaramo cya The NU Year Groove cya The Ben ku wa 01 Mutarama 2026.
SOMA:The Ben yakoranye indirimbo na Zuchu
Mu mikoranire iri hagati y’aba bahanzi ivuga ko Bruce yagombaga kujya mu gitaramo cya The Ben ndetse undi na we akazajya muri ibi bya Bruce Melodie.
Abahanzi nk’uko babikoze mu bihe byatambutse, bashobora kuba bari guharurira inzira ibi bitaramo bizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2026.



