Umujyanama wa The Ben mu bijyanye n’umuziki Muyoboke Alex, yahishuye ko uyu muhanzi afite umuco utangaje wo gusenga buri saa cyenda z’ijoro.
Yabitangarije mu kiganiro The Choice Live, avuga ko iyo izo saha zigeze, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben abyuka cyangwa agahagarika ibyo ari gukora akiragiza Imana.
Yagize ati”Iyo izo saha zigeze, arabyuka cyangwa agahagarika ibyo ari gukora akabanza agasenga.”
Muyoboke avuga ko ibi The Ben abiterwa no kuvukira mu muryango ukijijwe kandi ko nawe akijijwe. The Ben ageze kure indirimbo ihimbaza Imana yakoranye na Gisubizo Ministry.
Uretse kuvukira mu muryango ukijijwe, The Ben azwiho kwiragiza Imana mu bintu byose agiye gukora, ku buryo abamwegereye bavuga ko ashobora kuzakora umuziki wo kuramya Imana.
Uyu muhanzi uzwi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo “Ndaje” 3D TV Rwanda ifite amakuru yizewe yemeza ko The Ben afitanye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi zitarajya hanze.
The Ben kandi ategerejwe mu gitaramo “The New Year Groove” yatumiyemo Bruce Melodie tariki 01 Mutarama 2026, muri Bk Arena.
Kanda hano ugure tike yawe zitarashira

