Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa, Aurélien Tchouaméni, yashyize umucyo ku makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yafashe umukunzi we aryamanye n’undi mugabo.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’aho amashusho ikizwi nka screenshots y’ubutumwa bivugwa ko yanditswe na Tchouaméni ku mbuga nkoranyambaga agaragaye kuri internet.
Muri ubwo butumwa byavugwaga ko uyu mukinnyi yafashe umukunzi we amuca inyuma, ibintu byatumye abakunzi b’umupira batangira kubiganiraho cyane.
Icyakora Tchouaméni yahise abinyomoza, asobanura ko konti ubutumwa bwanyujijweho atari iye.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze bwite ashyiraho ayo mashusho akwirakwira, agaragaza ko ari ibinyoma kandi ko hari abantu bakoresheje konti itari iye.
Uyu mukinnyi yongeyeho ko abantu bagomba kwitondera amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, kuko hari igihe ashobora kuba atari ukuri.
Nyuma y’ibi, benshi mu bafana be bagaragaje ko bamushyigikiye, bavuga ko amakuru nk’aya akunze gukwirakwira byihuse ku mbuga nkoranyambaga nubwo rimwe na rimwe aba atizewe.
