Umuhanzikazi Taylor Swift yanditswe mu nzu y’icyubahiro y’abanditsi b’indirimbo [Songwriters Hall of Fame] aba umugore muto cyane ugereranije n’abandi bageze kuri iyi ntera y’icyubahiro mu kwandika indirimbo, afite imyaka 36 gusa.
Taylor swift azakirirwa mu muhango wa Induction Ceremony uzabera i New York ku itariki ya 11 Kamena 2026.
Siwe gusa kuko mu cyiciro cy’abanditsi b’indirimbo batowe muri 2026 hari abandi bazwi cyane barimo: Alanis Morissette, yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ironic”; Kenny Loggins, Paul Stanley na Gene Simmons b’itsinda KISS; hamwe na Christopher “Tricky” Stewart, Walter Afanasieff, na Terry Britten & Graham Lyle bazwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye.
Mu mateka Songwriters Hall of Fame yashinzwe mu myaka wa 1969 ikaba ihesha icyubahiro abahanzi banditse indirimbo zakunzwe ku Isi, kandi gutorwa kwabo ni ikimenyetso cy’uruhare rukomeye mu gusigasira umuziki n’umuco.
SOMA NIYI NKURU :Taylor Swift ayoboye urutonde rwa iHeartRadio 2026



