Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru Taikun Ndahiro nyuma yo kurwana mu Ijoro risoza umwaka wa 2025.
3D TV RWANDA yamenye ko uyu musore uzwi mu itangazamakuru yatawe muri yombi, nyuma yo kurwana n’abashinzwe umutekano mu gitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali.
RIB yabwiye 3D TV RWANDA ko uyu musore yafashwe kuri uyu wa kane tariki 01 Mutarama 2026, akekwaho gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha.
“Tariki 01/01/2026 yafunze uwitwa NDAHIRO Emmanuel uzwi nka Taikun, akaba ari umunyamakuru kuri TV10, wafashwe nyuma yo gusagarira aba security mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbga ya KCC.”RIB ibwira 3D TV RWANDA
Ndahiro akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi ndetse no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
RIB yavuze ko kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza kuri ibi byaha rikomeje. RIB yibukije abantu bose kwitwara neza ndetse, kwirinda kunywa ibisindisha birenze urugero kuko biganisha kuri bamwe mu nzira zo gukorwa ibyaha.
RIB kandi irasaba abantu no kugira ubworoherane muri iyi minsi mikuru ndetse n’ikindi gihe cyose kuko bakarushaho kwirinda ibikorwa bigize ibyaha, kuko kunyuranya nabyo, bigira ingaruka zirimo nogufungwa.


