Umuraperi Shizzo akaba n’umugabo w’umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yavuze ko atazi Nyambo na Bwiza by’umwihariko.
Ibi yabivugiye mu kiganiro ‘The Choice Live’ ubwo yarabajijwe kuri aba bakobwa bombi baherekeje umugore we ubwo yamutereraga ivi mu mujyi wa Dubai.
Ubwo umunyamakuru yari amubajije impamvu Bwiza na Nyambo bataje mu bukwe bwe kandi bari mu nshuti z’umugore we zanamuherekeje i Dubai, yavuze ko atabazi kuko atanabazi.
Nyuma yo kwerekwa ifoto ya Bwiza yagize ati “Ko mbona ubwiza ari hafi ya ntabwo se. Ntabwo muzi rwose muvandimwe. Kandi ni ko kuri. Ni ubwa mbere mubonye.”
SOMA:Ese koko Bwiza yafatiwe irembo?
Shizzo kandi yavuze ko atazi neza Nyambo gusa yajyaga amubonana na Titi Brown. Ati “Ntabwo muzi pe ariko najyaga mwumva muri gahunda za Titi Brown.”
Bwiza na Nyambo ni bamwe mu baherekeje Tessy i Dubai ubwo yaterwaga ivi na Shizzo ku wa 14 Kamena 2025. Gusa nyuma y’aha, ntibigeze bagaraga mu bukwe bwabereye mu Intare Arena ku wa 10 Mutarama 2026, bikavugwa ko umubano wabo na Tessy utameze neza.



