Ibi bihembo bizatangwa ku wa 7 Werurwe 2026, mu birori bizabera muri Olympic Hotel.
Massamba Intore, Mugabo Julius na Mukazibera Marie Agnès wabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko imyaka igera muri 15 bazaganiza abazitabira itangwa ry’ibi bihembo.
Ni ibirori bizitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bigera muri 40 birimo nibyo hanze ya Africa nka USA, Haiti na Trinidad&Tobago. Mu busanzwe ibi birori byari bisanzwe bibera muri Africa y’Epfo.
Hari kandi abahanzi baturutse mu bihugu birimo Namibia, Zambia, DRC, Uganda na Tanzania bazataramira abazitabira iki gikorwa mbonekarimwe mu gihe abanyamideli ba RIFI biteguye kuzerekana imyambaro itandukanye.
Mu bahanga imideli bazaba berekana imyambaro batunganije harimo Kulwa Mkwandule wo muri Tanzania akaba nyiri Mkwandule’son, hari Nunu wo mu Rwanda washinze Nunu Fashion Luxury, Hilda Baleni wo muri Zambia nyiri Skhusone’s Designs, Mariro Umubyeyi Angèlique wo mu Rwanda akaba Umuyobozi wa Masenge Agnes.
Wanyura ku rubuga rwa www.festivoz.com ukabasha gutora no kugura itike yawe izakwinjiza muri ibi birori mpuzamahanga bizabera kuri Olympic Hotel Kigali.
