Screenshot
Sheikh Bahame Hassan wari ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yarekuwe by’agateganyo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Mutarama 2026, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwanzuye ko Sheikh Bahame Hassan wari umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata arekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze.
Bahame Hassan, umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata yatawe muri yombi akekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.
Tariki 22 Ukuboza 2025, RIB yatangaje ko yafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata akekwaho ibyaha twagarutseho haruguru.


