Umuhanzikazi Sheebah Karungi yasabye Abanya-Uganda ko badakwiye guhora bagaya uwakoresheje nabi Icyongereza kuko atari ururimi rwabo rwa mbere.
Uyu muhanzikazi kandi mu butumwa bwe yanditse ko kumenya uru rurimi bitakugira umunyabwenge cyangwa uwagize icyo ageraho mu buzima, ngo kuko hari abaherwe batakizi neza.
SOMA: Afurika igiye kumva Bruce Melodie
Mu butumwa burebure yanditse kuri konti ye ya X, yagize ati “Icyongereza si rwo rurimi rwacu rwa mbere. Muri Uganda hari indimi zirenga 50, ariko bamwe muri mwe mwitwara nk’aho kumenya neza ikibonezamvugo ari byo bintu bikomeye umuntu yageraho mu buzima. Umuntu ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, aho kumva igitekerezo cye mugahita mutangira kumubaza muti: ‘Uzi neza ko ari wowe wanditse ibi? Ni wowe wanditse iki Cyongereza?’
“Kumenya Icyongereza neza ntibisobanura ko umuntu ari umunyabwenge kurusha abandi, ko yageze ku ntsinzi kurusha abandi cyangwa ko ari hejuru y’abandi. Abantu benshi muri iki gihugu bateye imbere, mu bucuruzi, kandi bahindura ubuzima bw’abandi nubwo Icyongereza cyabo atari cyinshi…”
Sheebah yanditse ibi nyuma y’iminsi na we yibasiwe n’abavugaga ko Icyongereza cye kigerwa ku mashyi.
