Amakuru yatangajwe ku wa 12 Mutarama 2026 yavugaga ko Bruno Ferry, umutoza mukuru wa Rayon Sports, yasabye uruhushya rwo kujya mu Bufaransa, bituma benshi babyitiranya no gutakaza umukino wa Super Cup APR FC yatsinze Rayon Sports.
Benshi bagahuza ko ashaka guhunga imikino, icyokora umuvugizi wa Rayonsport Gakwaya Olivier yagize icyo abivugaho.
yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye Ferry asaba uruhushya ari uko se w’umubyeyi we arwaye indwara ikomeye ndetse yaba agiye kwitaba Imana mu gihe cya vuba, kandi ko ari ngombwa ko ajya kumuba hafi.
Yagize ati: “Yego, se arwaye, ni uburwayi bukomeye kandi arwaye mu rwego rwa nyuma, ashobora kutitaba Imana isaha n’isaha.”
Ku byerekeye imikino, Ferry amaze gutoza Rayon Sports mu mikino itatu muri shampiyona aho yatsinze umukino umwe, yanganya umwe kandi atsindwa umwe kugeza ubu, bituma ikipe ifite amanota ane, nyuma yo gutakaza igikombe cya Super Cup 2026.


