Abahanzi Ruti Joel na Kivumbi King nibo bazabimburira abandi mu bitaramo bya Tour Du Rwanda aho mu kuyifungura aribo bazataramira abantu.
Iki gitaramo cyo gufungura Tour du Rwanda ku mugaragaro kizaba mu ijoro ryo kuya 21 Gashyantare 2026, kibere mu mbuga ya Kigali Convention Center guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba kugera saa yine z’ijoro.
Uretse aba bahanzi hazaba harimo n’aba Djs bazakorana harimo Tasha The Dj na Dj Khizzbeat.
Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo guherekeza irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009. Ni igikorwa cy’iminsi umunani kizenguruka igihugu cyose, kigahuza siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza kuryoshya ubunararibonye bw’abakunzi b’amagare.
Abandi bahanzi bazagaragara mu zindi ntara harimo Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Ruti Joël, Bushali, DJ Marnaud na Symphony Band
